49 min

Kugera ikirenge mucya Kristo Zion Temple Kimironko

    • Christianity

Kugera ikirenge mucya Kristo

Pastor Didier

5/9/2021 

1 Petero 2:21

kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye. 

Dufite ingero nyinshi Bibiliya itwereka zibyo dukwirirye kugenderamo n'izindi mbi dukwiriye kwirinda ariko Kristo ni urugero ruruta izindi turasabwa kugera ikirenge mu cya Kristo.

Gusa na Kristo ni intego y'ubuzima ya buri muntu dukwiriye gusa na Kristo mubyo dukora mu byo tuvuga ndetse no mu buzima bwacu bwa buri munsi.Dukwiriye kwiga kugera ikirenge mucya Kristo tukarenga ku kubivuga gusa

Abaroma 8:29

kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n'ishusho y'Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi. 

Abefeso 4:11-13

11.Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n'abandi kuba abahanuzi, n'abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n'abandi kuba abungeri n'abigisha, 

12.kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, 

13.kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo, 

Imana irashaka ko tugera ku rugero rushyitse arirwo gusa na Kristo,niba tunaniwe cyangwa tuguye mu byaha twe gutera Imana umugongo tuyihunge ahubwo tuyihungireho kugirango dukomeze kugera ikirenge mucya Kristo duse na we.

Ibintu 3 byagushije abantu:

1.Ubusambanyi.

Samson yagiye kuvuka Malayika yavuze abwira ababyeyi be uko akwiriye kubaho ariko icyaha cy'ubusambanyi kimukubita hasi.Tuzibukire icyaha cy'ubusambanyi twange kucyigenderamo dukomeze gusa na Kristo.

2.Amafaranga.

Yuda yakundaga amafaranga akunda na Yesu bituma agambanira Kristo umwana w'Imana kubera gukunda amafaranga.Dukunde Yesu niwe we kuduha ayo mafaranga.

3.Ubwibone.

Ubwibone bwatumye abantu benshi banyerera bareka gusa na Kristo.

Abagalatiya 5:22

22.Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka, 

23. no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. 

Niba dushaka gusa na Kristo by'ukuri twige gukunda nkuko Kristo adukunda,Imana iradusaba urukundo nyarwo,gukunda ni ugutanga.

Abantu Imana idusaba gukunda:

▪︎ Imana iradusaba gukunda bagenzi bacu kuko nidukunda bagenzi bacu tuzaba turi kugera ikirenge mucya Kristo.

▪︎ Imana iradusaba gukunda abo dusengana.Yesu aradusaba gukundana(abakristo) nkuko yadukunze.

▪︎ Imana idusaba gukunda abavandimwe bacu.1 Timoteyo 5:8(Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y'utizera.)

▪︎ Imana iradusaba gukunda abanzi bacu.Dusabire abanzi bacu umugisha tutarebye ku bibi baba badukoreye.

Dukomeze tugere ikirenge mucya Kristo.

Imana ibahe umugisha!!!