10 episodes

Muhawe Ikaze mu nyigisho za Zion Temple Kimironko.

Zion Temple Kimironko Zion Temple Kimironko

    • Religion & Spirituality

Muhawe Ikaze mu nyigisho za Zion Temple Kimironko.

    IMANA YATANZE INCUNGU KUBWAWE - Part 2

    IMANA YATANZE INCUNGU KUBWAWE - Part 2

    IMANA YATANZE INCUNGU KUBWAWE - Part 2 | PASTOR DIDIER HABIMANA

    • 53 min
    IMANA YATANZE INCUNGU KUBWAWE

    IMANA YATANZE INCUNGU KUBWAWE

    IMANA YATANZE INCUNGU KUBWAWE | PASTOR DIDIER HABIMANA

    • 46 min
    Ba maso wirinda imyenda ishaje - Pastor Didier HABIMANA

    Ba maso wirinda imyenda ishaje - Pastor Didier HABIMANA

    Ba maso wirinda imyenda ishaje - Pastor Didier HABIMANA

    • 53 min
    Itoze kuyoborwa n'Imana

    Itoze kuyoborwa n'Imana

    Itoze kuyoborwa n'Imana.
    Pastor Didier 13/2/2022
    Imana ni Imana igira ingamba zihabanye cyane niz'umwana w'umuntu, igira imikorere itabariramo umuntu iyo igiye kugutabara ica mu nzira zivangira abanzi bawe kuko ari Imana y'inyabwenge.  
    Yesu yagiye avuga kenshi uwo ari we yavuze ko ari umwungeri mwiza, ni umwungeri utuyobora neza.  
    Mariko 8:22-26 Yesu yageze i Betsayida bamuzanira impumyi ngo ayikoreho acira amacandwe ayikora kumaso ayibaza niba iri kureba imubwira ko abona abantu bameze nk'ibiti bigenda arongera ayikora ku maso irareba neza aramubwira ngo atahe arayibwira ngo ntirushye isubira mu kirorero.
    Imana ijya ituyobora ahantu runaka kuko ariho iba ibona hari ibisubizo byacu.  
    Yohana 21:5-6 5 Yesu arababaza ati"Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya?" Baramusubiza bati"Nta cyo." 6 Arababwira ati"Nimujugunye urushundura iburyo bw'ubwato, murafata." Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi.  
    Iyo Imana ikuyoboye unaga urushundura ahari umugisha wawe,kuyoborwa n'Imana ni ibintu bitwinjiza mu mugisha w'Imana ku buzima bwacu hari ahantu Imana ishaka ko tuba turasabwa kwitoza kuyoborwa n'Imana.  
    Turi mw' isi yuzuye confusion abantu batubwira ibintu bitandukanye buri wese akubwira ibye ariko turasabwa kuyoborwa n'Imana gusa kuko nitwiga kuyoborwa n'Imana tuzakomera muri iyi si yuzuye confusion.  
    Uburyo twakwitoza kuyoborwa n'Imana:
    1 Samweli 3:7-8 7 Ariko Samweli yari ataramenya Uwiteka, kandi atarahishurirwa n'ijambo rye.  8 Uwiteka ahamagara Samweli ubwa gatatu. Arabaduka asanga Eli ati"Nditabye kuko umpamagaye." Maze Eli amenya ko ari Uwiteka uhamagaye uwo mwana.   1.Abo Imana iyobora bagomba kuba baravutse ubwa kabiri. Samweli yabaga mu rusengero ariko atazi Uwiteka nicyo cyatumye Uwiteka amuhamagara yitaba Eli,hari igihe Imana iduhamagara tukitiranya ijwi rye niry'abantu nutavuka ubwa kabiri ntago uzamenya ijwi ry'Uwiteka.  
    Yohana 3:3-6 3 Yesu aramusubiza ati"Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira yuko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw'Imana." 6 Ikibyarwa n'umubiri na cyo ni umubiri, n'ikibyarwa n'Umwuka na cyo ni umwuka.  
    Nidusabana n'Imana tuzabasha kumenya ijwi ry'Imana kuko tuzaba twatindanye nayo tubashe gutandukanya ijwi ry'Imana n'andi majwi yiyitira ibyo Imana yavuze kandi atari byo,twige kumva ijwi ry'Imana nibwo tuzamenya ibintu biri byo.  Imana ibahe umugisha!!!

    • 35 min
    Kugera ikirenge mucya Kristo

    Kugera ikirenge mucya Kristo

    Kugera ikirenge mucya Kristo

    Pastor Didier

    5/9/2021 



    1 Petero 2:21

    kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye. 



    Dufite ingero nyinshi Bibiliya itwereka zibyo dukwirirye kugenderamo n'izindi mbi dukwiriye kwirinda ariko Kristo ni urugero ruruta izindi turasabwa kugera ikirenge mu cya Kristo.



    Gusa na Kristo ni intego y'ubuzima ya buri muntu dukwiriye gusa na Kristo mubyo dukora mu byo tuvuga ndetse no mu buzima bwacu bwa buri munsi.Dukwiriye kwiga kugera ikirenge mucya Kristo tukarenga ku kubivuga gusa



    Abaroma 8:29

    kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n'ishusho y'Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi. 



    Abefeso 4:11-13

    11.Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n'abandi kuba abahanuzi, n'abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n'abandi kuba abungeri n'abigisha, 

    12.kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby'Imana no gukomeza umubiri wa Kristo, 

    13.kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw'igihagararo cya Kristo, 



    Imana irashaka ko tugera ku rugero rushyitse arirwo gusa na Kristo,niba tunaniwe cyangwa tuguye mu byaha twe gutera Imana umugongo tuyihunge ahubwo tuyihungireho kugirango dukomeze kugera ikirenge mucya Kristo duse na we.



    Ibintu 3 byagushije abantu:

    1.Ubusambanyi.

    Samson yagiye kuvuka Malayika yavuze abwira ababyeyi be uko akwiriye kubaho ariko icyaha cy'ubusambanyi kimukubita hasi.Tuzibukire icyaha cy'ubusambanyi twange kucyigenderamo dukomeze gusa na Kristo.



    2.Amafaranga.

    Yuda yakundaga amafaranga akunda na Yesu bituma agambanira Kristo umwana w'Imana kubera gukunda amafaranga.Dukunde Yesu niwe we kuduha ayo mafaranga.



    3.Ubwibone.

    Ubwibone bwatumye abantu benshi banyerera bareka gusa na Kristo.



    Abagalatiya 5:22

    22.Ariko rero imbuto z'Umwuka ni urukundo n'ibyishimo n'amahoro, no kwihangana no kugira neza, n'ingeso nziza no gukiranuka, 

    23. no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. 



    Niba dushaka gusa na Kristo by'ukuri twige gukunda nkuko Kristo adukunda,Imana iradusaba urukundo nyarwo,gukunda ni ugutanga.



    Abantu Imana idusaba gukunda:

    ▪︎ Imana iradusaba gukunda bagenzi bacu kuko nidukunda bagenzi bacu tuzaba turi kugera ikirenge mucya Kristo.

    ▪︎ Imana iradusaba gukunda abo dusengana.Yesu aradusaba gukundana(abakristo) nkuko yadukunze.



    ▪︎ Imana idusaba gukunda abavandimwe bacu.1 Timoteyo 5:8(Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y'utizera.)

    ▪︎ Imana iradusaba gukunda abanzi bacu.Dusabire abanzi bacu umugisha tutarebye ku bibi baba badukoreye.



    Dukomeze tugere ikirenge mucya Kristo.

    Imana ibahe umugisha!!!

    • 49 min
    Kwiga gutona ku Mana

    Kwiga gutona ku Mana

    Kwiga gutona ku Mana

    Pastor Didier

    22/8/2021



    ▪︎Imana irashaka kubaka ubushuti natwe kugirango itunezeze ariko aritwe twabanje kuyinezeza.Tugire umuhate wo kurangira abantu Kristo kuko ariwe rembo gusa rigana mu ijuru.



    Kuva 33:11-15

    ▪︎Bibiliya itubwira uko Mose yavuganaga n'Imana nk'inshuti ye ikamubwira ngo ajyane ubwoko bw'abisirayeli kandi Uwiteka akamubwira ko ari kumwe nabo ariko Mose abwira Imana ko nitajyana nabo itari bubakure aho.



    ▪︎Iyo ushaka kuba umutoni ku Mana ntago uyikundira ibyo itanga(amafaranga,ibyo dukeneye...) ahubwo uyikundira icyo iricyo.Kugirango ube umutoni ku Mana ntibizaturuka ku mpano ufite ahubwo bituruka ku mutima ukunda Imana utayikundiye ibyo itanga.



    ▪︎Ntago tugomba gushaka Imana kuberako tugeze mu bibazo ahubwo tugomba guhora dusabana nayo ibihe byose atari uko hari icyo tuyishakaho gusa.Mose yabwiye Imana ko nibatagendana atari babakure aho bari bari,ntiyashakaga umugisha wayo gusa cyangwa Malayika ahubwo yashakaga Imana ubwayo.



    Yohana 8:29

    Kandi uwantumye turi kumwe, ntiyansize jyenyine kuko mpora nkora ibyo ashima." 



    ▪︎Turi mu isi ishaka ko dukora ibyo ishaka tugenda uko ishaka ariko abatoni b'Imana bagenda uko Imana ishaka kandi bagakora ibyo Imana ishima.Imana irashaka ko tuyikunda kandi tukitondera amategeko yayo.



    Imana ibahe umugisha!!!

    • 28 min

Top Podcasts In Religion & Spirituality

الشيخ ياسين الجمري
Yaseen Aljamri
السيرة النوبية - نبيل العوضي
ABDULLAH5
Joyce Meyer Enjoying Everyday Life® TV Audio Podcast
Joyce Meyer
Think Season 2 - Mostafa Hosny | فكر الموسم 2 - مصطفى حسني
Mr Giga
Quran For Lifeline
Quran For Lifeline
Stories of the Prophets
Md Iqbal