TRUE WISDOM PODCASTS

True Wisdom Ministries

``Puis il dit à l'homme: Voici, la crainte du Seigneur, c'est la sagesse; S'éloigner du mal, c'est l'intelligence.``Job 28:28

Episodes

  1. Ururgo rwa Gikristo: Chap 42: UBUTARAGA NO KUGARAGARA NEZA K’UMUGORE

    May 5

    Ururgo rwa Gikristo: Chap 42: UBUTARAGA NO KUGARAGARA NEZA K’UMUGORE

    Abagore bahishuriwe mu buryo bwuzuye ubushake bw’Imana; Imana ishaka binyuriye mu magambo no mu cyitegererezo ko baba abavugizi b’ubugorozi bw’iby’umuze muke. Bagomba gushikama ku mahame, kugira ngo batica mu buryo bwose amategeko agenga impagarike Imana yashyize muri bo. “Bashikamye ku mahame” mu bunyangamugayo bwose, abagore bazakira imbaraga z’intekerezo bakomoye mu ijuru n’ubuntu buzababashisha kumurika umucyo wabo ku isi, mu buzima bwabo bwite no mu bwiza bw’imico y’abana babo.Mu gihe bakora, bashiki bacu ntibakwiriye kwambara imyenda ituma bagaragara nk’utudahwema turinda imyaka. Kubabona bambaye imyambaro isa neza bigaragara neza imbere y’abana, abagabo babo kimwe no ku bashyitsi n’abanyamahanga. [253] Abagore bamwe n’ababyeyi bamwe bagaragaza ko uko bagaragara ntacyo bitwaye igihe bari mu mirimo yabo cyangwa se igihe bari kumwe n’abagabo n’abana babo gusa, mu gihe bambara neza cyane bagiye guhura n’abatabafitiye agaciro kanini. Guha gaciro no gukunda umugabo n’abana mbese ntibigomba kugira agaciro gakomeye kuruta kubiha abanyamahanga n’incuti zisanzwe? Buri mugore wese agomba gufata umunezero w’umugabo n’abana be nk’ikintu cyera kuruta uko afata abandi bose. 6 Mwambare imyenda ibabereye. Ibyo bizongera agaciro mufite imbere y’abana banyu. Kandi mubazirikane nabo bambare mu buryo bwiza. Ntimukabemerere ko bagira akamenyero ko kwambara incabari n’ibijagaraye.7

    20 min

About

``Puis il dit à l'homme: Voici, la crainte du Seigneur, c'est la sagesse; S'éloigner du mal, c'est l'intelligence.``Job 28:28